Privacy Statement RW-KI

Watu Credit Rwanda Limited : INYANDIKO YEREKEYE KURINDA AMAKURU BWITE N’IMIBEREHO BWITE BY’UMUNTU

Icyitonderwa ku makuru ari muri porogaramu ya telefoni

Amakuru ari muri porogaramu yacu ya telefoni agamije gusa gufasha abayikoresha kandi nta wutegetswe kuyubahiriza. Iyi porogaramu igenewe gutanga amakuru gusa kandi ashobora kuba atuzuye cyangwa adahuye neza n’uko inguzanyo ihagaze. Abayikoresha bamenyeshejwe ko amakuru ayirimo adashobora gukoreshwa mu rubanza urwo ari rwo rwose ruregwamo isosiyete ya Watu Credit Rwanda Limited. Kugira ngo abayikoresha bagire amakuru arambuye kandi yemewe n’amategeko ku bijyanye n’uko inguzanyo ihagaze cyangwa ibindi bibazo, barasabwa kugana Servisi yita ku bakiriya ya Watu.

Inyandiko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu

Inyandiko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu isobanura uburyo n’impamvu Watu Credit Rwanda Limited, amasosiyete yabyawe na yo n’ibigo bifitanye isano biri mu bihugu bitandukanye (bishobora no kwitwa “Watu”, “twe” cyangwa “twebwe” muri iyi nyandiko) bikoresha amakuru bwite yawe, ikanasobanura uburenganzira bwawe buteganywa n’amategeko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu, ndetse n’andi mategeko yose abigenga mu bihugu bitandukanye ikoreramo. Twiyemeje gukomeza gukoresha amakuru bwite yawe mu buryo bwitondewe, mu bushishozi kandi hakurikijwe amategeko, kugira ngo dusigasire ubusugire n’umutekano by’amakuru bwite yawe.

Muri iyi nyandiko, “amakuru bwite” bivuga amakuru ayo ari yo yose ajyanye n’umuntu uzwi cyangwa ushobora kumenyekana.

  1. Intangiriro
    1. Watu Credit Rwanda Limited ikorera mu isi ishingiye cyane ku makuru, aho iba igomba gusesengura no gukoresha amakuru bwite y’umuntu kugira ngo irangize inshingano zayo z’ingenzi zo gutunganya amasezerano yo guha abaturage inguzanyo zo kugura umutungo.
    2. Muri Watu, twubaha imibereho bwite y’abantu kandi tuzi neza uburemere bw’amakuru bwite duhabwa n’abakiriya bacu, abakozi bacu n’abandi bafatanyabikorwa. Ni inshingano yacu gutunganya no kurinda ayo makuru mu buryo buboneye kandi bukwiye, hakurikijwe amategeko n’amabwiriza byerekeye kurinda amakuru bwite.
    3. Iyi nyandiko igaragaza amakuru bwite dukusanya, uburyo n’impamvu tuyatunganya ndetse n’abo dushobora kuyaha mu rwego rw’imikoranire dufitanye. Isobanura kandi uburyo Watu icunga amakuru ifite n’ingamba yashyizeho zo kuyabungabunga. Byongeye kandi, iyi nyandiko ikubiyemo amakuru yerekeye uburenganzira bwawe ku itunganywa ry’amakuru bwite yawe.
    4. Rimwe na rimwe dushobora kuvugurura iyi nyandiko bitewe n’impinduka mu mategeko cyangwa mu mikorere y’ubucuruzi. Impinduka zose zizatangazwa ku rubuga rwacu rwa murandasi, muri porogaramu zacu, mu masezerano no mu mabwiriza yacu. Umwandukuro wa nyuma w’iyi nyandiko uzaba watangajwe, uzasimbura indi myandukuro yayibanjirije, keretse igihe bizaba biteganyijwe ukundi, kandi uzaba uboneka kuri bose. Tuzabamenyesha impinduka z’ingenzi zizaba zakozwe muri iyi nyandiko binyuze ku rubuga rwacu cyangwa mu bundi buryo bw’itumanaho.
    5. Inyandiko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ireba abatugana, haba ku biro byacu cyangwa ku rubuga rwacu rwa murandasi, abakiriya, abaduha serivisi, intumwa, abakozi n’abafatanyabikorwa bacu bose.
  1. Ibisobanuro by’amagambo
    1. “twebwe / – acu /twe” bivuga Watu Credit Rwanda Limited (isosiyete, amasosiyete yabyawe na yo n’ibigo bifitanye isano).
    2. “umukozi ushinzwe kurinda amakuru” bivuga umuntu washyizweho n’isosiyete kugira ngo akurikirane iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza byerekeye kurinda amakuru bwite.
    3. “gukusanya amakuru” bivuga kwegeranya amakuru akwerekeyeho.
    4. “amakuru bwite” bivuga amakuru yose yerekeye umuntu ashobora kumugaragaza mu buryo buziguye cyangwa butaziguye nk’umuntu wihariye, hashingiwe ku kimuranga nk’izina, nomero imuranga, aho aherereye, ikimuranga mu buryo koranabuhanga cyangwa hashingiwe ku kintu kimwe cyangwa byinshi byihariye biranga imiterere y’umubiri we, imitekerereze ye, inkomoko ye, ubuzima bwe bwo mu mutwe, ubukungu, umuco cyangwa imibereho y’uwo muntu ku giti cye. Amakuru bwite dukusanya ashingira ku mikoranire dufitanye nawe. Dushobora gukusanya, gukoresha, kubika no guhererekanya ubwoko butandukanye bw’amakuru bwite yawe cyangwa ay’abantu bafitanye isano nawe.
    5. “gutunganya amakuru bwite” bivuga igikorwa kimwe cyangwa byinshi, bikozwe ku makuru bwite hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwikoresha, harimo gukusanya, kwandika, kunoza, kubika, guhuza cyangwa guhindura, kugarura, kwifashisha, gukoresha, kumenyesha amakuru yerekeye umuntu ku giti cye ahererekanyijwe, kuyasangiza abandi cyangwa kuyatanga, kuyakomatanya, kuyagurisha, kubuza imikoreshereze yayo, kuyasiba cyangwa kuyasenya;
    6. “amakuru bwite y’ibanga” bivuga amakuru agaragaza isano muzi y’umuntu cyangwa ubwoko bwe, ibitekerezo bye bya politiki, ubunyamuryango bwe mu mwuga runaka, amakuru ndangasano, ay’imiterere ye, hagamijwe kugaragaza umuntu ku giti cye, amakuru yerekeye ubuzima bwe cyangwa igitsina cye.
    7. “undi muntu” bivuga umuntu ku giti cye cyangwa ikigo gifite ubuzima gatozi, urwego rwa Leta cyangwa urw’abikorera cyangwa ikindi kigo kitari wowe cyangwa Watu, byemerewe gutunganya amakuru bwite yawe bigenzuwe na Watu.
    8. “wowe/ – awe” bivuga:
      1. Umuntu wese washyize porogaramu yacu muri telefoni ye kandi uyikoresha.
      2. Umuntu wese wagiranye amasezerano na Watu.
      3. Umukozi wese wahawe akazi na Watu.
      4. Intumwa, umuhuza cyangwa umucuruzi bagiranye amasezerano na Watu kandi bemewe nk’umucuruzi cyangwa intumwa hakurikijwe amategeko n’amabwiriza abigenga.
      5. Umuntu wese ugana ibiro bya Watu (harimo ba rwiyemezamirimo/ abafitanye amasezerano na rwiyemezamirimo cyangwa abandi bantu).
      6. Ugemura/ utanga serivisi wese wagiranye amasezerano na Watu.
      7. Umunyamategeko wigenga wagiranye amasezerano y’akazi na Watu.
      8. Undi muntu wese utanga serivisi cyangwa ikigo cy’imari byagiranye amasezerano na Watu.
    9. “gutunganya” icyarimwe bivuga gucunga, gukusanya, gukoresha, guhindura, gukomatanya, guhuza, gushyira ku murongo, guhanahana, kubika, kurinda, kugarura, gutangaza, gusiba, gushyingura, gusenya cyangwa kwikuraho amakuru bwite yawe.
  2. Amahame rusange agenga kurinda amakuru bwite muri Watu ni aya akurikira:
    1. Tugaragaza mu mucyo uko twubahiriza amategeko yerekeye kurinda amakuru bwite.
    2. Dukusanya kandi dutunganya amakuru bwite dukurikije ibyo amategeko ateganya. Amakuru yawe dukusanya agamije intego zisobanutse kandi zemewe, kandi ntazakoreshwa mu buryo bunyuranyije n’izo ntego.
    3. Dutunganya amakuru bwite y’ibanga iyo hari impamvu igaragara kandi yemewe n’amategeko ituma atunganywa.
    4. Tubika amakuru ku bantu ku rugero rukenewe kugira ngo intego yo kuyatunganya igerweho. 
    5. Tubwira abantu amakuru bwite dukusanya n’uburyo ayo makuru abikwa n’uko akoreshwa.
    6. Dufata amakuru bwite nk’ibanga rikomeye kandi dufata ingamba zikwiye za tekiniki n’iz’imikorere kugira ngo tuyarinde kubura cyangwa kugerwaho mu buryo butatangiwe uburenganzira no gukoreshwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
    7. Tubika amakuru bwite mu gihe kingana gusa n’igikenewe kugira ngo intego zatumye akusanywa zigerweho cyangwa mu gihe kingana n’icyo amategeko ateganya.
    8. Mu gihe gutunganya amakuru bwite bishobora gutera ibibazo bikomeye ku burenganzira n’ubwisanzure by’abantu, dukora isesengura ry’ingaruka ku kurinda amakuru bwite kandi, iyo bibaye ngombwa, dufata ingamba zikwiye zo kuyarindira umutekano dukurikije amabwiriza y’Ibiro bishinzwe kurinda amakuru muri Uganda no mu bindi bihugu dukoreramo.
    9. Sisitemu n’imikorere byacu byita ku bijyanye no kurinda amakuru bwite. Tubika inyandiko zigaragaza ko sisitemu n’imikorere byacu bikora nk’uko byateganyijwe.
    10. Iyo dusabye abandi bantu gutunganya amakuru bwite mu izina ryacu, tubaha inshingano zo kuyarinda binyuze mu masezerano.
  3. Kuki dukusanya amakuru bwite yawe?

Dukusanya amakuru bwite yawe ku mpamvu zikurikira:

  1. Iyo dushaka gushyira mu bikorwa amasezerano tuba tugiye kugirana nawe cyangwa twagiranye nawe.
  2. Kugira ngo dusuzume niba wujuje ibisabwa kugira ngo ubone ibicuruzwa cyangwa serivisi dutanga.
  3. Iyo wemeye ko dukoresha amakuru bwite yawe.
  4. Iyo dushaka gushyira mu bikorwa inshingano zishingiye ku mategeko cyangwa amabwiriza no kwirinda cyangwa kurinda abakiriya bacu uburiganya.
  5. Iyo dushaka kurinda inyungu zawe z’ingenzi ndetse n’inyungu z’abandi bantu (urugero nk’iyo tuvugana n’abo watanze nk’abagenerwabikorwa cyangwa abishingizi mu masezerano).
  6. Iyo biri ngombwa ku nyungu zacu zemewe (cyangwa iz’undi muntu), nko kubika inyandiko zacu, guteza imbere, gusuzuma no kunoza serivisi zacu, gusuzuma ingaruka, kunoza imicungire y’abakiriya n’imikoranire na bo, ndetse no kubahiriza ibisabwa mu kumenya neza umukiriya.
  7. Kugira ngo dushyireho, dukoreshe cyangwa turengere uburenganzira bwacu mu mategeko, nk’igihe batureze mu mategeko cyangwa dushaka gukurikirana ikirego runaka.
  8. Kugira ngo tukugezeho amakuru ajyanye n’ibicuruzwa na serivisi nshya (igihe udashaka kwakira ubutumwa bwacu bwamamaza ushobora kubuhagarika igihe icyo ari cyo cyose utwandikiye).
  9. Kugira ngo tukoherereze ubutumwa bw’ingenzi, urugero nk’impinduka mu mategeko n’amabwiriza byacu, poromosiyo, kugabanyirizwa ibiciro, inguzanyo isigaye kwishyurwa, cyangwa igikorwa kidasanzwe ku masezerano twagiranye.
  10. Iyo usabye akazi muri Watu cyangwa tubona ko ushobora kugahabwa, dushobora gukoresha amakuru bwite yawe mu gusuzuma dosiye yawe no kukuvugisha ku bijyanye n’ako kazi.
  11. Iyo tubonye amakuru bwite yawe tuyakuye ku bandi bantu, dushobora kuyakoresha mu kwemeza amakuru waduhaye cyangwa mu gukumira uburiganya.
  12. Kugira ngo dushobore kukwandikisha muri serivisi zacu no kugenzura umwirondoro wawe n’uburenganzira bwo gukoresha izo serivisi.
  13. Gukemura ibibazo by’uburiganya cyangwa iby’umutekano, cyangwa gukora iperereza ku bibazo cyangwa ibikorwa bikekwamo uburiganya cyangwa binyuranyije n’amategeko.
  14. Gukurikirana no gusesengura imikorere y’imbuga zacu hagamijwe kunoza imicungire ya sisitemu, imikorere yayo, kuyigerageza no kuyitaho.
  15. Gufatanya n’inzego za Leta, iz’imisoro, iz’igenzura, abahuza mu bucuruzi, inkiko cyangwa abandi bantu, gusubiza ubusabe bwabyo no gutanga raporo ku bikorwa by’imari cyangwa ibindi bikorwa.
  16. Dukusanya amakuru bwite ya nde?

Dukusanya amakuru bwite yawe kuko uri umukiriya wacu cyangwa dufitanye indi sano ikomeye. 

  1. Dukusanya amakuru bwite yawe dute?

Dukusanya amakuru bwite yawe ubizi kandi wabyemeye. Dushobora gukusanya amakuru bwite yawe mu buryo bukurikira (uru rutonde ntirwuzuye):

  1. Tuyakuye kuri wowe mu buryo butaziguye, urugero igihe ugiranye natwe amasezerano nk’umukiriya cyangwa rwiyemezamirimo, 
  2. Iyo utugannye aho dukorera cyangwa usuye urubuga rwacu rwa murandasi, 
  3. Iyo ushyize porogaramu zacu muri telefoni yawe kandi ukaziyandikishamo,
  4. Iyo wiyandikishije kugira ngo ujye wakira ubutumwa bwacu, 
  5. Iyo wiyandikishije mu kwitabira igikorwa runaka cyangwa usabye akazi,
  6. Dushobora no kuyakura ahandi, nko mu bafatanyabikorwa mu bucuruzi,
  7. Iyo ukoresheje urubuga rwacu rwa murandasi. Aya makuru tuyakusanya dukoresheje ububiko bw’ibyo wasuye ku rubuga rwa murandasi (cookies) n’irindi koranabuhanga risa na bwo. Ushobora kumenya byinshi kuri ibi mu mabwiriza yacu yerekeye ububiko bw’ibyo wasuye ku rubuga rwa murandasi,
  8. Mu makuru ari ahagaragara harimo: 
  9. Amakuru ajyanye n’umwirondoro aturuka ku mbuga za Leta ya Uganda nka e-citizen na Integrated Population Registration Services, cyangwa izindi mbuga zisa n’izo ziri mu bindi bihugu byakusanyirijwemo amakuru yawe.
  10. Amakuru ajyanye n’umwirondoro ari ahagaragara nko mu bwanditsi bw’amasosiyete no muri serivisi ishinzwe iyandikisha ry’ubucuruzi.
  11. Amakuru ajyanye n’aho umuntu aherereye, ajyanye n’imari ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi aturuka mu bitabo by’iyandikwa ry’ubutaka, mu bubiko bw’amakuru ajyanye n’inganda, urugero nk’ibigo bitanga amakuru ku nguzanyo, ibigo bishinzwe gukumira uburiganya, ndetse n’abatanga serivisi za tekiniki, iz’imyishyuranire n’izo kugemura.
  12. Abatanga serivisi z’ubuvuzi n’ibitaro.
  13. Imbuga nkoranyambaga – niba ushobora kubona akazi muri Watu, dushobora kuba twarakiriye amakuru bwite yawe aturutse ku bandi bantu nko ku bashinzwe gushakira abantu akazi cyangwa ku zindi mbuga.
  14. Tuyakuye ku muntu ku giti cye mu buryo butaziguye.
  15. Ku muntu watanze ikirego cyangwa ubusabe, agashyiramo amakuru akwerekeyeho.
  16. Ku bagize umuryango wawe igihe babaza amakuru ajyanye n’uko umuntu yabona igikoresho cyangwa bakugize umuntu wa hafi.
  17. Amashusho atangwa na kamera z’umutekano. Izi kamera zishyirwa ahantu h’ingenzi mu nyubako za Watu mu rwego rwo kurinda umutekano.

Iyo uhisemo gukorana natwe mu buryo buvugwa mu gika cya 6.0, uba ubikoze ubizi neza kandi wemeye ko dukusanya kandi tugatunganya amakuru bwite yawe. Iyo ubyemeye, uba uduhaye uburenganzira bwo gukusanya, gutunganya, kubika, gutangaza no guhererekanya amakuru yawe nk’uko biteganywa n’itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’amabwiriza arishamikiyeho.

  1. Ni ayahe makuru bwite dukusanya?

Amakuru bwite dutunganya akubiyemo aya akurikira:

  1. Amakuru yerekeye umwirondoro nk’izina, itariki y’amavuko n’aho wavukiye, nomero y’indangamuntu, nomero ya pasiporo, nomero ya PIN itangwa n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, ifoto, irangamimerere, urwego uriho, ubwenegihugu, igitsina n’ishusho y’umukono.
  2. Amakuru y’uko umuntu yaboneka nka email, agasanduku k’iposita, aho ubarizwa, aho utuye na nomero ya telefoni.
  3. Amakuru ajyanye n’imari nk’ayerekeye konti ya banki, ayerekeye ikarita yo kwishyuriraho, ibyakorewe kuri mobile money, amafaranga winjiza, inguzanyo, ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo, ibyakorewe kuri banki, amakuru ku mafaranga wishyura cyangwa wakiriye n’andi makuru yerekeye ibicuruzwa cyangwa serivisi wabonye binyuze kuri twe.
  4. Amakuru yerekeye uruhare rwawe mu kibazo cyatumye habaho ikirego.
  5. Amakuru yerekeye imiterere y’ubucuruzi bwawe n’umutungo w’ubucuruzi ufite.
  6. Amakuru ajyanye n’akazi nk’izina ry’umukoresha wawe, umwanya ufite mu kigo ukoreramo n’aho ukorera.
  7. Amakuru bwite y’abana nk’amazina yabo, itariki y’amavuko n’igitsina.
  8. Amakuru bwite y’ibanga nk’irangamimerere, umutungo, uko ubuzima bwawe buhagaze n’amakuru yerekeye umuryango (nk’umuntu wa hafi n’abagenerwabikorwa).
  9. Amakuru yerekeye iyamamaza n’itumanaho harimo ibyo wifuza ku bijyanye no kwakira ubutumwa bwamamaza buduturutseho n’ubundi butumwa twohereza.
  10. Amakuru yo kuri murandasi igihe cyose usuye urubuga rwacu cyangwa ukoresheje porogaramu zacu za telefoni, nk’ububiko bw’ibyo wasuye ku rubuga rwa murandasi, amakuru ajyanye no kwinjira, aderesi IP (aderesi ya mudasobwa yawe kuri murandasi), ubwoko n’imiterere bya porogaramu ukoresha usura imbuga kuri murandasi, utanga serivisi za murandasi cyangwa sisitemu ikoreshwa na telefoni yawe, izina ndangarubuga, igihe winjiriye ku rubuga, amapaji wasuye n’amakuru ajyanye n’aho uherereye.
  11. Amakuru y’aho uherereye – Dushobora kugusaba uburenganzira bwo gukurikirana aho uherereye dukoresheje telefoni yawe, buri gihe cyangwa igihe ukoresha porogaramu zacu za telefoni, kugira ngo dushobore kuguha serivisi zimwe na zimwe zishingiye ku hantu uherereye. Niba ushaka guhindura uburenganzira waduhaye, ushobora kubikora mu igenamiterere rya telefoni yawe.
  12. Kwinjira mu mikorere ya telefoni – Dushobora kugusaba uburenganzira bwo kwinjira mu mikorere imwe n’imwe ya telefoni yawe harimo imikorere ijyanye n’ubutumwa bugufi (SMS), ubushobozi bwa telefoni/bwo guhamagara n’indi mikorere yayo. Niba wemeje ibijyanye no guhamagara, Watu ishobora guhamagara serivisi ishinzwe abakiriya mu izina ryawe igihe ukanze kuri “Call Customer Care.” Ntabwo tugera ku rutonde rw’abo wahamagaye, amazina y’abantu bari muri telefoni yawe, cyangwa ibiri mu biganiro n’abo wahamagaye. Niba ushaka guhindura uburenganzira waduhaye, ushobora kubikora mu igenamiterere rya telefoni yawe.
  13. Amakuru ya telefoni – Dukusanya mu buryo bwikora amakuru yerekeye telefoni yawe (nka nomero iyiranga, ubwoko bwayo n’uruganda rwayikoze), sisitemu ikoresha, icyiciro cyayo n’imiterere ya sisitemu, nomero iranga telefoni na nomero iranga porogaramu, ubwoko n’icyiciro bya porogaramu ukoresha usura imbuga kuri murandasi, ubwoko bw’igikoresho, uwaguhaye serivisi za murandasi cyangwa umuyoboro wa telefoni na aderesi IP yawe (cyangwa seriveri iguhuza na murandasi). Niba ukoresha porogaramu zacu, dushobora no gukusanya amakuru ajyanye n’umuyoboro wa telefoni ukoresha, sisitemu ikoreshwa na telefoni yawe, ubwoko bwa telefoni ukoresha, nomero yihariye iranga telefoni yawe, n’amakuru ku mikorere ya porogaramu zacu wakoresheje.
  14. Ubutumwa bumenyesha – Dushobora kugusaba ko utwemerera kukoherereza ubutumwa bumenyesha bujyanye na konti yawe cyangwa imikorere imwe n’imwe ya porogaramu zacu. Mu gihe udashaka gukomeza kwakira ubwo butumwa, ushobora kubuhagarika unyuze mu igenamiterere rya telefoni yawe.

Mu gihe hari impamvu yumvikana ituma dukenera amakuru ajyanye n’abandi bantu mufitanye isano, dushobora kugusaba kuyaduha. Mu gihe utanga amakuru ajyanye n’undi muntu, tuba twifuza ko ukora ku buryo amenya ko uri kuyatanga kandi ko abyemera. Byaba byiza kumwereka iyi nyandiko yerekeye kurinda amakuru, yaba ayifiteho ibibazo, ukabitumenyesha.

  1. Ni ba nde dusangiza amakuru bwite yawe?
    1. Dushobora gusangiza amakuru bwite yawe andi masosiyete n’amasosiyete yabyawe na Watu kugira ngo ayatunganye hakurikijwe intego zayo. Amakuru bwite yawe ashobora kandi guhabwa abafatanyabikorwa ba Watu, nk’abahuza mu bucuruzi, abanyenganda n’abandi bantu bavugwa hepfo, kugira ngo intego zabo zigerweho. Dukora ku buryo mu masezerano hashyirwamo ingamba zihamye zigamije kurinda amakuru bwite yawe igihe atangarijwe undi muntu.
    2. Hakurikijwe uburenganzira bwawe n’amategeko abigenga, dushobora gusangiza amakuru bwite yawe abandi bantu bakurikira:
      1. Inzego za Leta igihe bisabwa n’itegeko, ku nyungu rusange, umutekano w’Igihugu, ubugenzuzi, inzira z’ubutabera cyangwa ubusabe bwa Leta bwo gushyira icyemezo mu bikorwa.
      2. Abantu cyangwa ibigo wasabye ku buryo bweruye ko twoherereza amakuru bwite yawe.
      3. Abavandimwe, abakurera cyangwa abaguhagarariye igihe udafite ubushobozi bwo kwifatira icyemezo cyangwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bijyanye n’abagenerwabikorwa bawe.
      4. Abishingizi, abishingizi b’abishingizi n’abahuza mu bwishingizi.
      5. Abajyanama bacu, ni ukuvuga abagenzuzi b’imari, abajyanama mu by’imisoro, abishingizi, abishingizi b’abishingizi, ibigo by’ubuvuzi n’abajyanama mu by’amategeko bakora mu izina ryacu cyangwa iryawe, cyangwa bahagarariye undi muntu.
      6. Ibigo by’ubuvuzi n’abatanga serivisi z’ubuvuzi dushobora gukeneraho amakuru ku buzima bwawe no ku isuzuma wakorewe ku mpamvu zihariye.
      7. Ibigo bishinzwe kwishyuza imyenda, ibigo bitanga amakuru ku nguzanyo, ibigo bishinzwe gutahura uburiganya n’ibindi bigo twagirana amasezerano kugira ngo biduhe serivisi.

Mu gihe amakuru bwite yawe yoherejwe hanze y’igihugu yakusanyirijwemo cyangwa yatunganyirijwemo, hafatwa ingamba zikwiye kugira ngo arindwe.

  1. Tubika dute amakuru bwite yawe?

Watu ishyiraho ingamba zihamye za tekiniki n’iz’imicungire zigamije kubuza ko amakuru bwite atunganywa mu buryo butatangiwe uburenganzira no kurinda ko atakara, asenywa cyangwa yangirika ku buryo butunguranye.

  1. Tubika igihe kingana iki amakuru bwite yawe?
    1. Tubika amakuru bwite yawe igihe gikenewe gusa kugira ngo tugere ku ntego twayakusanyirije, harimo intego zo kubahiriza ibisabwa n’amategeko, amabwiriza, imisoro, ibaruramari cyangwa itangwa rya raporo.
    2. Dushobora kubika amakuru bwite yawe igihe kirekire mu gihe kuyabika:
      1. bisabwa cyangwa byemewe n’amategeko.
      2. ari ngombwa ku mpamvu zemewe n’amategeko.
      3. wabitangiye uburenganzira cyangwa wabyemeye.
      4. bikenewe kugira ngo dukemure ikibazo cyangwa niba tubona ko dushobora kugirana ikibazo mu mikoranire yacu nawe.
      5. ku mpamvu z’amateka, iz’ibarurishamibare, iz’itangazamakuru, iz’ubuvanganzo, iz’ubugeni cyangwa iz’ubushakashatsi.
  2. Turinda dute amakuru bwite yawe?
    1. Twashyizeho ingamba z’umutekano zihamye zituma amakuru bwite yawe atabura ku buryo butunguranye, atakoreshwa cyangwa ngo agerweho mu buryo butatangiwe uburenganzira, atahindurwa cyangwa ngo atangazwe.
    2. Byongeye kandi, kugera ku makuru bwite yawe tubyemerera gusa abakozi, intumwa, ba rwiyemezamirimo ndetse n’abandi bantu babikeneye mu kazi kabo. Batunganya amakuru bwite yawe bakurikije amabwiriza yacu kandi bagomba kuyagira ibanga.
  3. Ni ubuhe burenganzira ufite nka nyirubwite kandi wabukoresha ute?

Ufite uburenganzira bwo:

  1. kubona amakuru yerekeye amakuru bwite yawe no kuyageraho;
  2. gukosora amakuru bwite yawe;
  3. gusiba amakuru bwite yawe;
  4. kubuza gutunganya amakuru bwite yawe;
  5. gutambamira itunganywa ry’amakuru bwite yawe;
  6. kwakira amakuru bwite yawe mu buryo butunganye, bukunda gukoreshwa kandi busomeka no gusaba ko ahererekanywa ku kindi kigo igihe bishoboka mu rwego rwa tekiniki;
  7. kugeza ikibazo ku biro bishinzwe kurinda amakuru muri Uganda no ku rwego ngenzuramikorere rwo mu kindi gihugu ahabereye ubuteshuke cyangwa ikibazo mu mikoreshereze y’amakuru bwite yawe.

Mu rwego rwo gukoresha uburenganzira bwawe, twandikire kuri: [email protected] 

Hari igihe uburenganzira bwawe bwakwirengagizwa, cyane cyane igihe gutunganya amakuru bwite yawe bikenewe kugira ngo dushyire mu bikorwa inshingano zacu ziteganywa n’amategeko cyangwa amabwiriza.

  1. Uburyo bwacu bwo kurinda umutekano w’amakuru bwite
    1. Twiyemeje kandi dufite inshingano zo gushyira mu bikorwa ingamba zose zikwiriye zo kurinda amakuru bwite yawe.
    2. Mu gihe abandi bantu basabwa gutunganya amakuru bwite yawe ku mpamvu zavuzwe muri iyi nyandiko cyangwa ku zindi mpamvu z’amategeko, dukora ku buryo bakurikiza ingamba z’umutekano w’amakuru tubinyujije mu masezerano tugirana na bo.
    3. Ikoreshwa ryose ry’urubuga rwacu rwa murandasi ririnzwe mu buryo bw’ikoranabuhanga hakurikijwe ibipimo mpuzamahanga by’umutekano.
  2. Ese dukusanya amakuru bwite y’abana bato?
    1. Ntidukusanya ku bushake amakuru y’abantu bari munsi y’imyaka 18 bazwi nk’abana kandi ntitubamamazaho.
    2. Ntidusaba amakuru y’abana bari munsi y’imyaka 18, kandi ntitubamamazaho. Iyo ukoresheje serivisi zacu, wemeza ko ufite nibura imyaka 18 cyangwa ko uri umubyeyi cyangwa umurezi w’umwana ukoresha serivisi zacu kandi wabimwemereye. Iyo tumenye ko twakusanyije amakuru bwite y’umuntu uri munsi y’imyaka 18, duhagarika konti ye kandi tugasiba ayo makuru mu bubiko bwacu vuba bishoboka. Niba umenye ko dushobora kuba twarakusanyije amakuru y’umwana uri munsi y’imyaka 18, twandikire kuri: [email protected].
  3. Gukoresha no gusoma email bwite
    1. Sisitemu zacu z’itumanaho n’itangazabumenyi zigenewe ibikorwa by’akazi gusa. Icyakora, rimwe na rimwe tubona abakozi bacu bazikoresha ku mpamvu zabo bwite.
    2. Gukoresha sisitemu zacu ku mpamvu bwite bikubiyemo kohereza cyangwa kwakira email z’umuntu ku giti cye, haba muri Watu cyangwa hanze yayo. Nubwo abakozi bacu bagengwa n’amabwiriza y’imikorere n’ingamba z’umutekano bikarishye, ntitwirengera uburyozwe bw’ibikubiye muri email bwite zoherejwe n’abakozi bacu bakoresheje sisitemu zacu.
    3. Dushobora kugenzura, gusoma cyangwa gusiba ubutumwa bwose bwanditswe, bwabitswe, bwoherejwe cyangwa bwakiriwe hakoreshejwe sisitemu zacu, hakurikijwe amategeko abigenga.
  4. Uko watwandikira

Twashyizeho umukozi ushinzwe kurinda amakuru ufite inshingano zo gukurikirana ibibazo bijyanye n’iyi nyandiko yerekeye kurinda amakuru. Niba ufite ibibazo ku ikoreshwa ry’amakuru bwite yawe cyangwa ibibazo bijyanye n’iyi nyandiko, harimo no gusaba gukoresha uburenganzira bwawe uhabwa n’amategeko, twandikire kuri:

Email: [email protected] 

Aderesi: KN 3 Rd, Kigali

Telefoni: 250721874334

Itariki iyi nyandiko itangiriraho gukurikizwa: Werurwe, 2026

Iyi nyandiko yerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu yavuguruwe bwa nyuma ku wa 25 Gashyantare 2026.

Get a Logbook loan with Watu Gari